1. Ingendo-shuli mu Rwanda ( guhera mu ki rya 2005) : amasomo, ibiganiro-mpaka, amahugurwa (ateliers), gusura inzibutso za jenoside, kwandika amakinamico, ibitabo n’imivugo, mu bufatanye n’abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
2. Arts in the One World : amanama (colloques) anyuranye kuri jenoside aba buri kwezi kwa mbere i Los Angeles kuva muri 2006 mu bufatanye na Cal Arts, imbere y’ihuriro ry’Abanyarwanda, aho abacitse kw’icumu rya jenoside batanga ubuhamya, aho abanyeshuri ndeste n’ababigize umwuga bakomoka mu bihugu bitandukanye berekana ibihangano bitandukanye.
3. Inama mpuzamahanga muri disciplines zitandukanye (Colloque international et pluridisciplinaire « Génocide des Tutsi au Rwanda et reconstruction des champs du savoir » i Kigali (kuva kuri 23 kugeza kuri 25/07/2008) izitabirwa n’abantu barenze 70
